Ikaze ku buryo bwo gucunga imisoro yeguriwe Inzego z'ibanze

Hashingiwe ku ubushobozi no ku itegeko no 08/2009 ryo kuwa 27/04/2009 mu ngingo yaryo ya 3, rishyiraho rikanemeza inshingano z'kigo cy'imisoro n'Amahoro ,Leta yahaye inshingano Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro yo kwakirira uturere imisoro n'amahoro byeguriwe inzego z'ibanze kubera ubuhanga n'uburambe mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga

Ni muri urwo rwego , Leta y'u Rwanda yafashe iya mbere mu gutangiza uburyo bw'ikoranabuhanga bwo gucunga neza imari y'inzego z'ibanze ikomoka ku Imisoro n'Amahoro.

Ubu buryo buzafasha mu kuzamura no kunoza imicungire ku myinjirize y'imari y'inzego z'ibanze hitawe ku kwandika abasoreshwa, imenyekanisha, Igenzura no kwishyuza ibirarane.

Ubu buryo bushya bureba umusoro k'ubukode bw'amazu, umusoro k'umutungo utimukanwa ,umusoro w'ipatanti ndetse n'amahoro n'andi mafaranga byakirwa n'inzego z'ibanze.